Leta ya Botswana yatangaje ko iri mu gikorwa cyo gusubiza Angola inzovu zibarirwa mu bihumbi zari zarahungiye muri Botswana.
Izi nzovu zisaga ibihumbi icumi Botswana irimo gusubiza Angola zahungiye muri iki gihugu mu gihe cy’intambara yo muri Angola hagati y’umwaka wa 1975 na 2002.
Botswana ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite Inzovu nyinshi zore ko ubu gifite izibarirwa mu bihumbi bisaga ijana na mirongo itandatu (160,000).
Abashinzwe kubungabunga inyamaswa muri Botswana bavuga ko ibindi bihugu bifite inzovu nyinshi mu mashyamba yabyo byiganjemo ibyo muri Afurika y’amajyepfo ari byo, Zimbabwe,Zambiya, Namibiya na Angola.
Abacunga amashyamba n’abandi bamenyereye iby’inzovu bavuga ko izi nyamaswa zitajya zihanganira kuba mu gace karimo intambara ikindi zikaba zizwiho kwibuka cyane ku buryo aho zaturutsemo mu majyepfo ya Angola na n’ubu ziba zikihibuka.
