Amahanga

Afurika y’epfo: Perezida Ramaphosa yamaganye abahohotera abanyamahanga.

Photo

Perezida wa Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa yanenze ihohotera rikomeje gukorerwa abanyamahanga baturuka mu bindi bihugu bya Afurika baba muri Afurika y’Epfo, ririmo gusahura no kwangiza imitungo yabo.

Ramaphosa yavuze ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma abanyafurika y’epfo bagirira nabi abanyamahanga.

Guverinoma zitandukanye zo muri Africa zihanangirije iki gihugu ku rugomo ruri gukorerwa abaturage bazo bari muri icyo gihugu dore ko uru rugomo rwanamaganiwe kure n’umuyobozi wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe bwana Mussa Faki Mahamat.

Uru rugomo rwatangiye gukaza umurego ku Cyumweru no kuwa Mbere aho abanyafurika y’epfo batuye mu mujyi wa Johannesburg bibasiye imodoka n’indi mitungo y’abanyamahanga. Nyuma gato abantu barenga 90 batawe muri yombi kubera ibyo bikorwa,mu gihe kandi izo mvururu zapfiriye abantu batanu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top