Amahanga

Alijeriya: Perezida Tebboune yababariye imfungwa zisaga ibihumbi bitatu

Photo

Perezida wa Aljeriya Abdelmadjid Tebboune yategetse ko hafungurwa abantu basaga ibihumbi bitatu bari barakatiwe gufungwa igihe gito nka bumwe mu buryo bwo kugarura icyizere n’igikundiro muri rubanda, nyuma y’igihe kitari gito muri iki gihugu harimo ibibazo bya politiki byatumaga abaturage bigaragambya bamagana ubutegetsi buriho.

Iyi myigaragambyo yamagana ubutegetsi yatumye inzego zishinzwe umutekano zifunga abaturage babarirwa mu magana.

Perezida Tebboune yatowe mu Ukuboza 2019 mu matora yakurikiwe n’imyigaragambyo y’abaturage benshi basabaga ko perezida watowe ntaho atandukaniye na Abdelaziz Bouteflika wavuyeho yeguye ku gitutu cy’abaturage cyane ko bakoranaga bityo bagasaba ko abayobozi bose bayoboye mu gihe cye baviraho rimwe na we.

Perezida Abdelmadjid Tebboune yabaye Minisitiri w’intebe wa Alijeriya mu mwaka wa 2017 ,nyuma y’amezi arindwi yaje kuvaho kubera kudakorana neza n’abaherwe bo muri icyo gihugu bashakaga kumukoreramo. Tebboune yanabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’itangazamakuru.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top