Amahanga

Angola: Portugal yafatiriye konti za Isabel dos santos

Photo

Konti za banki zisaga icumi z’umuherwekazi wo muri Angola Isabel dos santos zafatiriwe na leta ya Portugal nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bwo muri Angola kubera ibyaha byo kunyereza umutungo uyu muherwekazi akurikiranyweho nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa muri Portugal birimo n’ icyitwa “Expresso”.

Isabel Dos santos ashinjwa kuba yarigwijeho imitungo binyuze mu buriganya na ruswa ubwo se umubyara José Eduardo dos Santos yayoboraga igihugu cya Angola.

Ubushinjacyaha bwo muri Angola buvuga ko Isabel yagiye anyereza amafaranga ya leta mu bihe bitandukanye ubwo yari umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe ibya Peteroli cyitwa Sonangol ndetse akaba anashinjwa kunyereza imisoro.

Isabel Dos santos ahakana ibyaha byose ashinjwa ahubwo akavuga ko ibyo byose bamugerekaho ari impamvu za politiki.Ikinyamakuru Forbes kivuga ko umutungo wa Isabel dos santos ubarirwa muri miliyari ebyiri z’amadolari ya Amerika.

Muri Mutarama 2020 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru BBC, Isabel yatangaje ko ashobora kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu mwaka wa 2022.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top