Yanditswe na NISINGIZWE Alain Jean Baptsite
Kuri uyu wa Gatatu muri leta zunze ubumwe za Amerika hiriwe hategerejwe kumenya ibiva mu matora y’umukuru w’igihugu hagati ya Donald Trump na Joe Biden.
Aba bagabo bombi kuva mu ijoro ryakeye bahanzwe amaso n’isi yose kugira ngo hamenyekane utsinda undi.
Kuri iyi nshuro ibitangazamakuru mpuzamahanga wabonaga ko biyakurikiranira hafi cyane bitandukanye n’iminsi mike yayabanjirije wabonaga bitashyizemo ingufu cyane.
Aba bakandida bombi barinze babarurirwa amajwi yo muri leta 40 kuri 50 ubona nta we urusha undi cyane , yewe ndetse mu ijambo buri umwe yavuze muri abo bakandida bombi buri wese yumvikanye yigamba kuyegukana. Umukandida Joe Biden yagejeje ijambo kuri rubanda avuga ko ari mu nzira zo gutsinda,mu gihe mukeba we Trump yanditse kuri Twitter ko bari kugerageza kwiba amajwi gusa ko yiteguye kugana inkiko.
Ikindi kuba kubarura amajwi ya nyuma byatinze kandi aya matora agakekwamo uburiganya hari abasesengura babyise ikintu kibi cyane kibayeho mu mateka y’amatora muri Amerika.
