Perezida wa Bolivia Juan Evo Morales wari uherutse gutsindira umwanya w’umukuru w’igihugu muri manda ya kane yikurikiranya yeguye kuri uyu mwanya ahungira muri Mexique kubera igitutu cy’abaturage bigaragambyaga bavuga ko yibye amajwi.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter , Evo Morales yavuze ko atishimiye kuba yahungiye muri Mexique gusa yongeyeho ko azagarukana ingufu nyinshi muri Bolivia.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mexique bwana Marcelo Ebrard, yemeje iby’aya makuru ndetse anashimangira ko Morales yavuye muri Bolivia akoresheje indege yo mu gihugu cya Mexique.
Morales ahunze igihugu cye nyuma y’ibyumweru bitatu abaturage batavuga rumwe na we bigaragarambya bavuga ko yibye amajwi y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki 20 Ukwakira 2019. Ni mu gihe ariko Morales na we yasabaga abamushyigikiye kudacika intege.
Nyuma yo kwegura no guhungira muri Mexico, Evo Morales yasimbuwe mu buryo bw’agateganyo na Jeanine Añez, wari usanzwe ari visi perezida w’umutwe wa sena.
Juan Evo Morales ni we musangwabutaka wa mbere watsindiye kuba umukuru w’igihugu wa Bolivia ubwo hari mu mwaka wa 2006 ,kuri ubu akaba yari yatsindiye indi manda ya kane itaravuzweho rumwe kugeza havutse imvururu zatumye yegurana n’abandi bayobozi bakuru barimo n’uwari Visi perezida we akaba na perezida w’umutwe wa Sena.
