Muri Botswana abagore bashyingiwe ku nshuro ya mbere bemerewe gutunga ubutaka bafatanyije n’abagabo babo nk’uko byatangajwe na Perezida Eric Masisi.
Ubusanzwe itegeko ry’ubutaka ryabuzaga abagore bafite abagabo gutunga ubutaka igihe abagabo babo hari ubwo bafite, aho abagore badafite abagabo cyangwa abagore b’abagabo badasanzwe bafite ubutaka, ni bo bonyine bari bemerewe kuba babugira.
Iri vangura ryatumye abagore benshi batagira uburenganzira ku butaka bw’aho batuye kimwe n’abandi bagore b’abanyamahanga babaga muri Botswana.
Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yavuze ko izi mpinduka zigamije kugira ngo umugore agire uburenganzira ku kibanza cyo guturamo aho ashaka mu gihugu ndetse ko iri tegeko rizarengera abapfakazi n’impfubyi igihe bakeneye uburenganzira ku butaka bwo gururaho.
