Amahanga

Burundi: Leta irashyingura mu cyubahiro Pierre Nkurunziza

Photo

Uwahoze ari Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iminsi 17 bitangajwe ko yitabye Imana.

Leta yasabye abaturage ko uyu munsi kuwa Gatanu bajya ku muhanda kumuha icyubahiro ubwo imodoka itwaye umurambo we iza kuba iva ku bitaro bya Karusi, aho yapfiriye, igana mu mujyi wa Gitega aho aza gushyingurwa.

Pierre Nkurunziza yitabye Imana mbere y’amezi abiri ngo ahererekanye ububasha na Evariste Ndayishimiye watsinze amatora dore ko uyu muhango wagombaga kuba mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Umwaka ushize wa 2019 ni bwo inteko ishingamategeko y’u Burundi yatoye ko Pierre Nkurunziza yagombaga kugirwa umuntu ukunda igihugu kurusha abandi nava ku mwanya w’umukuru w’igihugu "Supreme leader of patriotism".

Gusa ku rundi ruhande hari bamwe banenze Pierre Nkurunziza ko mu myaka ye ya nyuma y’ubuyobozi bwe yayoboresheje igitugu ndetse akenshi akagaragara yigisha ijambo ry’Imana aho kuboneka cyane mu bikorwa bya Politiki.

Pierre Nkurunziza yabaye Perezida w’u Burundi mu mwaka wa 2005 atowe n’inteko ishingamategeko ubwo yari avuye mu nyeshyamba za FDD mbere yuko zumvikana n’uwari umukuru w’igihugu Piere Buyoya hisunzwe amasezerano ya Arusha.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top