Amahanga

Burundi: Pierre Nkurunziza yitabye Imana

Photo

Kuri uyu wa Kabiri Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko uwari perezida w’icyo gihugu Pierre Nkurunziza yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma rivuga ko kuwa gatandatu tariki ya 6 Kamena ari bwo Nkurunziza yumvise atameze neza bihutira kumujyana ku bitaro bizwi nka " Hopital du Cinquantenaire " Natwe Turashoboye" de KARUZI ,nyuma gato ku cyumweru abaganga batangaza ko atangiye kumera neza gusa batungurwa nuko bukeye bwaho kuwa mbere tariki ya 8 kamena yongeye kumererwa nabi umutima urahagarara maze abaganga batandukanye biganjemo ab’indwara z’umutima bagerageza kumwitaho ntibyagira icyo bitanga birangira yitabye Imana kuri uwo munsi.

Muri kanama 2020 ni bwo Pierre Nkurunziza wari ufite imyaka 55 yagombaga guhererekanya ububasha na mugenzi we wari uherutse gutsinda amatora Gen Maj Evariste NDAYISHIMIYE.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top