Amahanga

#CORONAVIRUS: AU igiye kureba niba umuti Madagascar yavumbuwe wizewe

Photo

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe watangiye ibiganiro n’igihugu cya Madagascar bigamije kureba niba umuti iki gihugu giherutse kuvumbura waba koko uvura COVID-19 ikomeje guhungabanya isi.

Ku rubuga rw’uyu muryango banditse ko, umuyobozi mu muryango wa Afurika yunze ubumwe ushinzwe imibereho y’abaturage Amira ElFadil, tariki ya 30 Mata 2020 yatumijeho Ambasaderi wa Madagascar muri uyu muryango bwana Eric Randrianantoandro maze uyu na we amwerera ko Madagascar yiteguye kubaha ibyo bifuza byose bizabafasha gukora ubushakashatsi bugezweho kuri uwo muti ukozwe mu bimera iki gihugu cyavumbuye, dore ko cyatangaje ko ukumira kandi ukanavura indwara ya COVID-19.

Tariki ya 21 Mata 2020 ni bwo Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yamuritse ku mugaragaro uyu muti ukozwe mu bimera wiswe Covid Organics ndetse anawunywaho mbere y’abandi nk’ikimenyetso cy’uko uwo muti wizewe.

Gusa mu kuwumurika ,abaharariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO banze kwitabira uwo muhango bari batumiwemo, bavuga ko uwo muti utigeze ukorerwa ubushakashatsi bwa gihanga bugezweho(Scientific research).

Kugeza ubu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS nta rukingo cyangwa se umuti uremeza uvura iyi ndwara ya COVID-19.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top