Amahanga

# COVID-19: Ghana yakuyeho gahunda yo kuguma mu rugo

Photo

Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yatangaje ko yakuyeho ingamba zabuzaga abantu kugenda mu bice bimwe na bimwe by’igihugu kubera icyorezo cya COVID-19 gusa asaba abaturage bose ko bagomba kujya bambara udupfukamunwa bagakomeza imirimo yabo uko bisanzwe.

Nubwo bimeze bityo ariko, Nana Akufo-Addo yavuze ko hari ibitakuweho bishobora gukwirakwiza iyi ndwara. Ibyo ni nko kwirinda guhuriza hamwe abantu benshi no gukomeza gufunga ibigo by’amashuri.

Perezida Nana Akufo-Addo yongeyeho ko imipaka ikomeza gufungwa mu gihe cy’ibindi byumweru bibiri.Kuba Ghana yafashe uyu mwanzuro ngo bijyanye no kuba bamaze gusobanukirwa neza iby’iyi ndwara, kuba baratsinze urugamba rwo guhangana na yo, kuba bafite uburyo bwizewe kandi bugezweho bwo gusuzuma abayikekwaho,no kuba baraguye(Kwagura) ibigo bishyirwamo abari mu kato bakekwaho kuba baranduye COVID-19.

Imijyi itatu ikomeye ni yo yari yarashyizwe mu kato irimo Umurwa mukuru Accra,umujyi wa kabiri muri Ghana Kumasi n’umujyi wahariwe inganda wa Tema. Iyi mijyi yose uko ari itatu yari yarafunzwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata 2020, imibare igaragaza ko mu bipimo ibihumbi mirongo itandatu byafashwe basanze abarwaye COVID-19 ari 1,042 mu gihe abishwe n’iyi ndwara bamaze kuba icyenda.

Abo byagaragaye ko banduye iyi ndwara, ni abagiye bakorera ingendo mu bindi bihugu yagezemo mbere cyangwa se abahuye na bo bagarutse muri Ghana.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top