Amahanga

Etiyopiya: Minisitiri Abiy Ahmed yiyemeje kugaba igitero gikomeye kuri leta ya Tigray

Photo

Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Dr Abiy Ahmed yatangaje ko ingabo za Leta zigiye gutangiza ibitero bikomeye ku basirikari n’abayobozi bigometse kuri leta ya Etiyopiya bashaka ko bigira Leta yigenga ya Tigray nyuma y’uko amasaha 72 bari bahawe yo kumanika amaboko arangiye bagatsimbarara biyemeje ko na bo bashaka gukomeza intambara.

Mu minsi itatu ishize ubwo hari Tariki 22 Ugushyingo 2020 ni bwo Leta ya Etiyopiya yatanze amasaha 72 yo kuba ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zarambitse intwaro hasi cyangwa se zikagabwaho ibitero aho ziherereye mu mujyi wa Makelle usanzwe utuwe n’abasaga ibihumbi magana atanu.

Nyuma y’icyo gihe cyari cyatanzwe, Minisitiri w’intebe Dr Abiy Ahmed abinyujije kuri Twitter yatangaje ko Ingabo ze zigiye kugaba igitero gikomeye ari na cyo cya nyuma muri ako gace. Abiy Ahmed yasabye abaturage b’abasivili kudasohoka mu nzu mu gihe cy’imirwano ndetse asaba ingabo ze kutagira umusivili uhohoterwa.

Umuryango w’abibumbye ONU waburiye Leta ya Etiyopiya ko niramuka igabye icyo gitero gishobora gutuma Guverinoma ya Etiyopiya ikurikiranwaho ibyaha by’intambara.

Kuva hatangira ubushyamirane hagati ya leta ya Etiyopiya n’agace ka Tigray gashaka kuyiyomoraho , abaturage babarirwa mu magana bamaze gupfa mu gihe abarenga ibihumbi 40 bamaze kuva mu byabo aho abenshi bahungiye muri Sudani.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top