Amahanga

Ghana: Amasomo ku bitsina yateje impagarara.

Photo

Ababyeyi ,amadini n’amatorero ya gikirisitu yamaganye gahunda ya leta y’uko abana bato barimo n’abafite imyaka ine y’amavuko biga mu mashuri abanza, bagiye kuzajya bahabwa amasomo ku mikorere y’ibitsina n’ubuzima bw’imyororokere.

BBC yanditse ko inzego zishinzwe uburezi muri Ghana zivuga ko iyi gahunda y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi n’umuco UNESCO, izafasha abana kugira ubumenyi ku bijyanye n’ibitsina ndetse no ku buzima bw’imyororokere.

Umuyobozi wa serivisi z’uburezi muri Ghana yashimangiye ko iyi gahunda izafasha abana kwagura imitekerereze,kwiyubaha no kubaha abandi ndetse no kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.

Iyi gahunda yamaganywe n’ababyeyi ndetse n’amwe mu madini n’amatorero bavuga ko bidakwiye ko abana bataragera mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu bigishwa iby’imikorere n’imikoreshereze y’ibitsina bityo bo bakabihuza n’imigambi ya sekibi.

Ni mu gihe imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Ghana yo ivuga ko kuzana ayo masomo mu bana bato b’imyaka ine ari amayeri yo kugira ngo babigishe ibijyanye n’ubutinganyi bakiri bato kandi iyi miryango yo ifata ubutinganyi nk’icyaha.

Abayobozi b’ishyirahamwe ry’abarimu muri Ghana bavuze ko kuzana ayo masomo mu mashuri batigeze babigishwaho inama gusa bahise basohora itangazo ryamagana ayo masomo.

Amasomo yo Kwigisha abana imikorere y’ibitsina n’ubuzima bw’imyororokere, biteganyijwe ko azahita atangira kwigishwa nyuma yo kubiganiraho n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’uburezi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top