Amahanga

GUINEE-BISSAU: Perezida yirukanye abaminisitiri batanu barimo n’uw’ingabo

Photo

Ibiro bya Perezida wa Guinee-Bissau byatangaje ko Perezida Umaro Sissoco Embaló yirukanye abaminisitiri batanu.

Abirukanwe ni Minisitiri w’ingabo,Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Minisitiri w’ubukungu ,Minisitiri w’ubuhinzi na Minisitiri w’ingufu.

Itangazo ryasohotse kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kamena 2020 ntihatangajwemo impamvu yatumye Perezida afata icyo cyemezo.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byatangaje ko aba baminisitiri birukanwe bose uko ari batanu babarizwa mu ishya rya Perezida Embalo rizwi nka Madem-15 party.

Abakurikiranira hafi Politiki yo muri Guinee-Bissau batangaje ko ibyo Perezida Embalo yakoze ari amayeri yo kugira ngo abaturage bamukunde bityo ishyaka rye ribone umwiganze mu nteko ishingamategeko.

Perezida Embalo wanahoze ari umusirikare mukuru, ubwo yatsindaga amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mpera z’ukwezi kwa cumi n’abiri 2019, yatangaje ko agiye kwihutira gukemura ibibazo by’igihugu no kurushaho kuzahura ubukungu dore ko iki gihugu kiri ku rutonde rw’ibihugu bikennye cyane.

Guhera mu mwaka wa 1980,Guinee-Bissau iri mu bihugu bya mbere muri Afurika byabereyemo ihirikwa ku butegetsi kwa hato na hato dore ko byakozwe inshuro icyenda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top