Amahanga

Iby’ingenzi wamenya ku matora ya Amerika

Photo

Yanditswe na NISINGIZWE Alain Jean Baptiste

Benshi mu batuye Isi bategereje kumenya ibiva mu matora ya Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika , igihugu gifatwa nk’igihangange ku isi .

Kuri iyi nshuro harahatana abakandida babiri barimo Donald Trump uhatanira kugumana uyu mwanya w’umukuru w’iki gihugu kibumbiye hamwe leta 50 kandi zikomeye akaba uwo mu ishyaka ry’abarepubulike , ndetse na Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate .

Kugeza kuri uyui wa Kabiri Tariki ya 03 Ugushyingo 2020 mbere yuko hatangazwa ibiza kuva muri aya matora biracyagoranye kwemeza utsinda hagati y’aba bakandida bombi baranzwe no gushyogozanya binyuze mu itangazamakuru , imbuga nkoranyambaga no mu biganiro mpaka byabahuje .

Ikindi ni uko yaba Donald Trump na Joe Biden bombi atari ubwa mbere bahataniye intebe y’umukuru w’igihugu ariko uheruka vuba akaba uyu Trump byanahiriye muri manda iheruka yatsindiye muri 2016 , mu gihe uyu Biden we iyi ari nshuro ya gatatu ahatana ariko mu nshuro ebyili zabanje zose yaratsinzwe .

Amatora yo kuri iyi nshuro abaye mu bihe bidasanzwe no mu buryo budasanzwe bwo kwirinda Icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi bikaba byaranatumye muri USA hari abatora mbere y’igihe cy’ayo matora nyir’izina mu rwego rwo kwirinda kwandura icyo cyorezo .

Imibare muri rusange irerekana ko abiyandikishije gutora ari abaga miliyoni 90 bangana na 60% by’abemerewe gutora bose mu gihe muri 2016 abatoye bari bake dore ko bari ku gipimo cya 58% .

Undi mwihariko wo kuri iyi nshuro ni uko itangazamakuru ryo hanze ya Amerika risa n’irititaye cyane kuri aya matora ngo riyahe umwihariko ugereranije n’uko byari bimeze mu matora aheruka yakozwe mu w’ 2016 .

Si ibyo gusa kandi kubera ko atari kenshi umukandida wiyamamaza muri aya matora yumvikana avuga ko atazemera ibizayavamo mu gihe byakwerekana ko atari we wayatsinze nyamara Trump yaratunguranye arabivuga .

Abasesengurira hafi iby’aya matora baravuga ko iri jambo ridasanzwe rishobora kubyara imvururu , byatumye hikangwa ibihe bidasanzwe bishobora kuyakurikira bityo hakabaho ibihe by’amage muri Amerika.

Hari ibitangazamakuru byerekanye abacuruzi bari gukinga amazu yabo ku buryo budasanzwe kandi bakavuga ko bagiye kwitarura aho bakorera mu rwego rwo kwirinda ko bashobora kugerwaho n’ingaruka z’imyivumbagatanyo ishobora kuvuka .

Ikindi ni uko aya matora akorwa mu buryo buziguye kandi mu buryo butandukanye n’ubumenyerewe mu bindi bihugu .

Aha nubwo abaturage bujuje ibisabwa bose baba babarirwa mu ma miliyoni y’abaturage , ariko abarigiramo uruhare rwa nyuma ku buryo butaziguye ni 538 bazwi mu ndimi z’amahanga nka “Grands Electeurs” aho uba perezida ni uba yatowe nibura n’abantu 270.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top