Nyuma y’ibyumweru bibiri avuye mu bitaro , Daniel Arap Moi wahoze ayoboye Kenya kuri uyu wa kabiri yongeye gusubizwa mu bitaro kugira ngo yongere gusuzumwa kubera uburwayi.
BBC yanditswe ko Arap Moi w’imyaka 95, yajyanywe mu bitaro byigenga biri mu murwa mukuru Nairobi.
Umuvugizi we witwa Lee Njiru yatangarije ibinyamakuru byo muri Kenya ko uwo mukambwe yagiye gukorerwa isuzuma risanzwe mu bitaro ariko ibindi binyamakuru byo bitangaza ko yajyanywe mu bitaro kubera ibibazo bikomeye by’ubuhumekero yagize mu mpera z’icyumweru gishize ndetse binashimangira ko arembye cyane.
Daniel arap Moi yayoboye Kenya mu gihe cy’imyaka 24, guhera mu 1978 kugeza mu mwaka wa 2002.
