Benshi mu baturage bo muri Malawi barakajwe na Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida Lazarus Chakwera kubera ko yiganjemo abantu baturuka mu gace kamwe kandi bakaba bafitanye amasano ya hafi nk’umugabo n’umugore cyangwa se, umugabo na mushiki we.
Mu bavuzweho cyane muri iyi Guverinoma nshya ni Sidik Mia wari ushyigikiye perezida Chakwera mu matora kuri ubu akaba yamugize minisitiri w’ubwikorezi n’umugore we amugira Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’ubutaka.
Kenny Kandodo yagizwe Minisitiri w’umurimo naho mushiki we Khumbize Kandodo agirwa Minisitiri w’ubuzima.
Umucuruzi ukomeye witwa Gospel Kazako yagizwe Minisitiri w’itangazamakuru ,muramukazi we witwa Agnes Nkusa Nkhoma agirwa Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Modercai Msiska, Umunyamategeko waburaniye Lazarus Chakwera bigatuma amatora asubirwamo yagizwe Minisitiri w’ubutabera arabyanga aho yavuze ko byagaragara nk’aho ari igihembo ahawe bitewe nuko yamuburaniye agatsinda.
Lazarus Chakwera watsinze amatora ahagarariye abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Peter Mutharika yasimbuye,yaranzwe no kunenga ubutegetsi bwe ndetse mu byo yanenganga harimo ko Mutharika yakoreshaga icyenewabo mu gutanga imyanya muri Guverinoma. Aha ni ho bamwe mu baturage bahereye bavuga ko ibyo yanengaga ntaho bitaniye n’ibyo na we yakoze.
BBC yanditse ko Abanyamalawi basesenguye iyi Guverinoma nshya basanze 70 % by’abayigize bose bava mu gace ko hagati mu gihugu ahiganje cyane abo mu ishyaka rya Lazarus Chakwera.
