Amahanga

Malawi: Mbere yuko amatora asubirwamo perezida yashyizeho umuyobozi mushya wa komisiyo y’amatora

Photo

Perezida wa Malawi Peter Mutharika yashyizeho umuyobozi mushya wa komisiyo y’amatora witwa Chifundo Kachale mbere gato yuko amatora y’umukuru w’igihugu asubirwamo.

Ni nyuma yaho mu minsi mike ishize uwari uyoboye iyi komisiyo y’amatora witwa Jane Ansah yeguye kuri uyu mwanya kubera igitutu cy’abatavuga rumwe na Leta ,bamushinjaga ko atitwaye neza mu matora ya mbere y’umukuru w’igihugu yateshejwe agaciro n’urukiko rw’ikirenga muri Gashyantare 2020.

Tariki ya 05 Gashyantare 2020 ni bwo urukiko rw’ikirenga rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ruvuga ko nubwo Peter Mutharika yari yatsindiye indi manda,amatora ataciye mu mucyo, bityo urukiko rwanzura ko uhereye icyo gihe amatora agomba kuzasubirwamo mu minsi 150 .

Biteganyijwe ko abagize inteko ishingamategeko bagomba guhura bakemeza indi tariki amatora azasubukurirwaho dore ko iyo bateganyaga yari tariki 23 Kamena 2020.

Peter Mutharika ni Perezida wa Malawi kuva muri 2014, mu ntangiriro za 2020 ni bwo yari yatsindiye indi manda ku majwi 38.5% akurikiwe n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta Lazarus Chakwera wagize amajwi 35.4%.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top