Amahanga

Malawi: Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yeguye

Photo

Nyuma y’iminsi ibiri hasubiwemo amatora y’umukururu w’igihugu muri Malawi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Ben Phiri yeguye kuri uyu mwanya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ni bwo Minisitiri Phiri yasezeye ku bakozi bakorana muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse anifuriza imirimo myiza ku muyobozi uzamusimbura.

Abakurikiranira hafi ibirimo kubera muri Malawi, babwiye BBC ko kwegura kwa Minisitiri Ben Phiri byaba bifitanye isano n’uko arimo kubona ko perezida usanzweho Peter Mutharika ashobora gutsindwa muri aya matora yasubiwemo tariki 23 Kamena 2020 ahanganyemo n’umuyobozi ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Lazarus Chakwera.

Muri gashyantare 2020 ni bwo urukiko rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2019, ruvuga ko ayo matora yabayemo uburiganya.Icyo gihe Peter Mutharika yari yatsinze ayo matora ku majwi 38,67% mu gihe Lazarus Chakwera we yagize amajwi 35.41%.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top