Amahanga

Malawi: Perezida Mutharika agiye kujuririra icyemezo gitesha agaciro intsinzi ye

Photo

Perezida Peter Mutharika areteganya kujuririra icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga ruherutse gutesha agaciro intsinzi ye mu matora yabaye muri Gicurasi 2019.

Umuvugizi wa Peter Mutharika yavuze ko nubwo hatatangajwe igihe bazajuririra ngo ubujurire bwabo bazabugeza mu rukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga.

Uru rukiko rutesha agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Gicurasi 2019, rwavugaga ko amatora atakozwe mu mucyo cyane ko mu bice bitandukanye by’igihugu ayo matora yagiye atangira mu bihe bitandukanye bityo rwanzura ko atatangiriye igihe.Uru rukiko ni ho rwahereye rutesha agaciro ibyayavuyemo rutegeka ko amatora azasubirwamo mu minsi 150 uhereye tariki ya 03 Mutarama 2020 rwatangarijeho icyo cyemezo.

Nyuma y’iki cyemezo ,ishyaka riri ku butegetsi Democratic Progressive Party ryasabye abayoboke baryo kwirinda imyigaragambyo bagategereza ibizava mu bujurire.
Ni mu gihe umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta Lazarus Chakwera we yasabye abamushyigikiye kwishimira umwanzuro w’urukiko ko ibyakozwe ari intsinzi ya demokarasi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top