Perezida mushya wa Malawi Lazarus Chakwera yasubitse ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge wagomba kwizihizwa kuri uyu wa mbere Tariki ya 06 Nyakanga ,dore ko byagombaga guhurizwa hamwe n’ibindi birori bidasanzwe byo kumushyira ku butegetsi ku mugaragaro.
Ibi birori byombi byagombaga kubera muri Bingu National Stadium iri mu murwa mukuru Lilongwe aho kuwa Gatandatu perezida Chakwera yari yavuze ko mu kwirinda kwanduzanya koronavirusi, ibirori byagombaga kwitabirwa n’abantu 20,000 bagize kimwe cya kabiri cy’abasanzwe binjira muri sitade.
Kuri uyu wa mbere ni bwo hatangajwe umwanzuro mushya w’uko ibirori byombi byagombaga kubera muri Sitade byasubitswe ,Perezida Chakwera agategeka ko byimurirwa mu kigo cya Gisirikare kiri hafi aho bikitabirwa n’abantu bake batarenze 100 bahawe ubutumire mu gukumira icyorezo cya Koronavirusi.
Muri Malawi , kugera kuri uyu wa mbere abamaze kwandura koronavirusi ni 1,613 ,aho 17 muri bo bapfuye, mu gihe abamaze gukira ari 317.
