Amahanga

Mozambique: Haravugwa udusanduku twa baringa mu matora ya perezida.

Photo

Mu gihe kuri uyu wa kabiri muri Mozambique abaturage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu, amashyaka atavuga rumwe na Leta yatangaje ko hari udusanduku tw’amatora twa baringa tutari duteganyijwe ku biro bitandukanye by’itora.

BCC yanditse ko ubunyamabanga bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora bwahakanye iby’ayo makuru yagaragajwe n’amashyaka abiri atavuga rumwe na Leta ari yo RENAMO(The Mozambican National Resistance ) na MDM (The Mozambique Democratic Movement).

Aya mashyaka yavuze ko hari abantu bitwikiriye ijoro bazana muri Mozambique utundi dusanduku ku biro bitandukanye by’amatora kugeza ubu batazi aho twaturutse n’abadukwirakwizaga ntibamenyekanye kuko bari bahishe amasura ngo dore ko atari udusanduku bari bafite gusa ngo ahubwo bari banafite ibindi bikoresho by’itora.

Aya mashyaka avuga ko udusanduku twari turimo impapuro z’itora ndetse binagaragara ko zatoreweho ,twagaragaye cyane cyane mu karere ka Cuamba mu ntara ya Niassa ibarizwa mu majyaruguru ya Mozambique.Gusa ibivugwa n’aya mashyaka byamaganiwe kure na komisiyo y’igihugu y’amatora.

Nubwo aya matora yitabiriwe n’abaturage babarirwa muri Mililiyoni 13, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights watch watangaje ko hari abantu basaga ibihumbi bitanu bo mu turere twa Macomia, Mocimboa da Praia, na Muidumbe babuze uko bajya ku biro by’itora bitewe n’ibibazo by’umutekano muke muri ako gace gakunze kwibasirwa n’ibitero bigabwa n’imitwe ya Kisilamu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top