Amahanga

Mozambique: Ibikorwa byo kwiyamamaza byapfiriyemo abantu 10.

Photo

Muri Mozambique abantu icumi bapfiriye mu mubyigano ubwo bitabiraga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu by’ishyaka Frelimo rihagarariwe na Filipe Nyusi usanzwe ari Perezida w’iki gihugu.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa byatangaje ko uretse abo icumi bapfuye ngo abandi 85 bakomeretse ubwo bashakaga gusohokera rimwe bava ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Nampula wo mu majyaruguru y’igihugu.

Mu bakandida bane barimo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, uhabwa amahirwe yo kuwegukana ni Filipe Nyusi uzaba utsindiye manda ya kabiri mu gihe asa nuhatanye na Ossufo Momade uhagarariye ishyaka Renamo .

Uretse amatora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 15 Ukwakira 2019, ku nshuro ya mbere muri iki gihugu hazanaba amatora ya ba guverineri 10 b’intara zigize iki gihugu.

Amatora y’umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka wa 2019, ni yo matora umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta Afonso Dhlakama atazagaragaramo nyuma yo gutsindwa mu matora atanu yabaye mu myaka ishize; 1994,1999,2004 ,2009 n’amatora ya 2014.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top