Amahanga

Somaliya: Abantu bane bahitanwe n’igisasu

Photo

Mu mujyi wa Baidoa muri Somaliya, abantu bane bapfuye abandi 15 barakomereka nyuma y’iturika ry’igisasu ubwo abayisilamu benshi bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitr.

Ababibonye bavuze ko ibyo byabaye uko muri uwo mujyi abantu benshi barimo kubyina ari nako abandi baririmba.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza uwaba yihishe inyuma y’icyo gitero.

Mu gihe cy’imyaka itari mike, umutwe w’abarwanyi ugendera ku matwara akaze y’idini rya Islam wa Al-Shabab wakomeje kwigarurira umujyi wa Baidoa, ku buryo ibitero byinshi by’iterabwoba bihagabwa ahanini uyu mutwe ukunze kuba ubiri inyuma.

Nubwo mu mwaka wa 2012 umutwe wa Al shabaab wirukanwe muri ako gace, uyu mutwe ntiwahagaritse ibitero byawo dore ko udahwema kugaba ibitero binyuranye ku birindiro by’ingabo za Somaliya n’ahandi uyu mutwe uhitamo hakunze kuba hari abantu benshi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top