Amahanga

Nijeriya: Abaganga bavura Koronavirusi bagiye kwigaragambya

Photo

Rimwe mu mashyirahamwe akomeye y’abaganga bavura icyorezo cya COVID-19 ryatangaje ko abanyamuryango baryo batangira imyigaragambyo kuri uyu wa mbere kubera guhembwa nabi no kutagira ibikoresho bihagije by’ubwirinzi mu gihe barimo kuvura iyi ndwara.

Iri shyirahamwe ryitwa Association of Resident Doctors rigize kimwe cya gatatu cy’abaganga bose bo muri Nijeriya , ryavuze ko rigiye guhagarika gutanga serivisi zose zirimo ubutabazi bwihuse no kuvura abamaze kwandura iyi ndwara.

Nkuko BBC yabyanditse , Umuyobozi w’iri shyirahamwe Aliyu Sokomba yavuze ko Guverinoma yanze gukemura ibyo bayisabye birimo kubongerera imishahara ijyanye n’ingaruka bashobora gukura mu kuvura COVID-19 dore ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Kugeza ubu muri Nijeriya indwara ya COVID-19 imaze kwica abantu basaga 400 mu bantu basaga ibihumbi cumi na bitanu bamaze kuyandura.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top