Amahanga

Nijeriya: Abanyanijeriya 200 bahunze urugomo rwo muri Afurika y’epfo.

Photo

Kuri uyu wa kane abanyanijeriya 200 bageze I Lagos muri Nigeriya bahunze urugomo bakorerwaga muri Afurika y’epfo rufitanye isano no kwanga abanyamahanga cyane cyane abakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Johannesburg.

Guverinoma ya Nijeriya yoherereje indege y’ubuntu abaturage bayo bari muri Afurika y’epfo bifuza gutaha .

Mu minsi mike ishize ni bwo mu binyamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza abanyamahanga baba muri Afurika y’epfo bahohoterwa ari nako hasahurwa imitungo yabo bityo bibyara imvururu zatumye hari ibihugu na byo byihoreye ku baturage ba Afurika Y’epfo babibamo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Mussa Faki Mahamat yamaganye ibikorwa by’urugomo bikorerwa abanyamahanga muri Afurika y’epfo nyuma gato na Perezida w’iki gihugu Cyrill Ramaphosa asaba abaturage guhagarika bene urwo rugomo ndetse n’abarugizemo uruhare batabwa muri yombi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top