Amahanga

NIJERIYA: Afurika y’epfo yafunze Ambasade yayo muri Nijeriya.

Photo

Leta ya Afurika y’epfo yafunze by’agateganyo ambasade yayo muri Nijeriya nyuma y’ibikorwa by’urugomo Abanyanijeriya bakomeje gukorera abanyafurika y’epfo bakorera muri icyo gihugu, nk’uburyo bwo kwihorera ku bikorwa by’ihohotera byakorewe abanyanijeriya bacururiza muri Afurika y’epfo mu minsi mike ishize.

Ku cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2019 ni bwo abanyafurika y’epfo baba mu mujyi wa Johannesburg basahuye bakanangiza amaduka y’abanyamahanga biganjemo abakomoka muri Nijeriya.

Perezida wa Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa yamaganye urugomo abaturage be bakoreye abo banyamahanga bacururiza muri Afurika y’epfo nyuma gato y’aho urwo rugomo rwari rumaze kwamaganwa na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe bwana Mussa Faki Mahammat.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byanditse ko Afurika y’epfo yahisemo gufunga ambasade yayo iri Abouja n’irindi shami ryayo riri mu mujyi wa Lagos nyuma y’aho ibikorwa by’urugomo bigamije kwihorera byatangiye no kwibasira abakozi b’izo ambasade.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top