Amahanga

Nijeriya: Umushakashatsi wo muri Nijeriya yavuze ko afite umuti wa Coronavirus

Photo

Umushakashatsi wo muri Nijeriya yatangaje ko afite umuti uvura indwara ya Coronavirus imaze guhitana abantu basaga ibihumbi bitatu hirya no hino ku isi cyane cyane mu gihugu cy’u Bushinwa.

Kugeza ubu indwara ya Coronavirus nta rukingo ifite dore ko abashakashatsi bo muri leta zunze ubumwe za Amerika batangaje ko uru rukingo runabonetse vuba rwazaboneka mu mezi yo hagati y’umwaka utaha wa 2021.

Uyu mushakashatsi wo muri Nijeriya Prof Maurice Iwu usanzwe ayobora ikigo gikora ubushakashatsi ku buvuzi cyitwa “The Bio-Resources Institute of Nigeria” kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020 ni bwo yahuye na ba Minisitiri babiri barimo uw’ubuzima n’ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ngo abasobanurire iby’ubushakashatsi bwe kugira ngo babe bamushyigikira, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Vanguard Newspaper.

Iki kinyamakuru cyanditse ko Pof Maurice Iwu n’itsinda ry’abashakashatsi ayoboye, ryabonye uyu muti uvura Coronavirus (Covid-19) kuva mu mwaka wa 2015.
Aba bashakatsi barasaba Guverinoma kubafasha kugira ngo uyu muti wabo utangire gukoreshwa, uvura abantu benshi bugarijwe n’iki cyorezo.

Minisitiri w’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga Mohamed Abdullahi yavuze ko nyuma y’ikiganiro yagiranye n’uyu mushakashatsi, ngo uyu muti wahise woherezwa mu kanama k’ishami ryihariye rishinzwe ubushakashatsi muri Nijeriya kugira ngo ufatweho umwanzuro.

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus muri Nijeriya yabonetse tariki ya 28 Gashyantare 2020. Uwo muturage ufite ubwenegihugu bw’u Butaliyani yari aturutse mu mujyi wa Milan aje mu mujyi w’ubucuruzi wa Lagos, kuri ubu akaba yarashyizwe mu kato mu bitaro biri I Lagos ngo yitabweho n’abaganga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top