Inkuru Yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Marembo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo baravuga ko bigomwe ingurane ikwiye bagombaga guhabwa y’ahanyujijwe imiyoboro y’amazi bari bahawe, gusa bakavuga ko bashengurwa no kuba amavomo atatu bahawe hashobora gushira umwaka nta mazi ajemo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Eric Rubayita avuga ko intandaro yatumye amavomo y’aba baturage atageramo amazi ngo n’imiterere y’ahashyizwe ikigega kijyana amazi muri ayo mavomo gusa bukavuga ko ari ikibazo bwagejeje ku karere kugeza magingo aya bakaba bagitegereje igisubizo cyako.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu MULINDWA Prosper we yabwiye TV na Radio One ko iki kibazo gishingiye ahanini ku guhindura rwiyemezamirimo wari wahawe isoko ryo gukwirakwiza amazi mu murenge wa Kinihira gusa yizeza aba baturage ko mu byumweru bibiri hari iby’ibanze bizaba byatangiye gukorwa mu gukemura iki kibazo.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cy’100%, umuhigo ukunze gukemangwa na bamwe barimo n’abagize inteko ishinga amategeko aho babishingira ku bibazo byinshi bikigaragara muri gahunda zo kwegereza amazi abaturage.
