Ibiro bya Perezida wa Senegal byatangaje ko Perezida Macky Sall yishyize mu kato nyuma yo guhura n’umuntu wanduye koronavirusi.
Nubwo we yisuzumishije agasanga ataranduye iyi virusi, Macky Sall yavuze ko yishyize mu kato azamaramo ibyumweru bibiri.
Ni nyuma yaho kuri uyu wa gatatu, umunyamategeko uzwi cyane muri Senegal, Yeya Diallo atangarije ko na we yanduye koronavirusi bityo agasaba buri wese ku giti cye kwirinda iyi ndwara yubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego z’ ubuzima zirimo kugira isuku no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.
Kugeza ubu muri Senegal, koronavirusi imaze kwica abantu 93 mu bantu basaga ibihumbi bitandatu bamaze kuyandura.
