Amahanga

Tanzaniya: Ibiro bya Perezida byimuriwe I Dodoma.

Photo

Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yatangaje ko ibiro bye byimuriwe mu mujyi wa Dodoma bivanywe mu mujyi munini w’ubucuruzi wa Dar-es salaam aho byari bisanzwe bikorera.

Kwimurira ibiro bya perezida mu mujyi wa Dodoma ni igitekerezo cyasizwe na Perezida wa mbere w’iki gihugu Julius Nyerere.

Perezida Magufuli yimuriye ibiro bye mu mujyi wa Dodoma mu mpera z’iki cyumweru binahurirana n’uko yahise yiyandikishiriza I Dodoma kuri lisiti y’itora mu kwitegura amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri iki gihugu.

Ikinyamakuru The citizen cyanditse ko uretse n’ibiro by’umukuru w’igihugu, minisiteri n’ibindi bigo bya leta na byo byimuriwe mu mujyi wa Dodoma.

Kuri uyu wa mbere kandi ni bwo abanyatanzaniya bizihije umunsi mukuru wahariwe Julius Nyerere.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top