Amahanga

U Bufaransa: Minisitiri w’intebe na Guverinoma yose beguye

Photo

Kuri uyu wa Gatanu , Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa Edouard Philippe, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kuyobora guverinoma ya Perezida Emmanuel Macron mu gihe cy’imyaka itatu.

Nubwo Edouard Philippe afatwa nk’ukunzwe cyane kurusha Perezida w’icyo gihugu, ishyaka La République En Marche riri ku butegetsi (Repubulika ku rugendo), ryagize amanota mabi mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Edouard Philippe akaba ngo yahuye na Perezida Emmanuel Macron bemeza ko guverinoma yose yegura nkuko byakozwe uyu munsi.

Perezida Macron yavuze ko mu buyobozi bw’u Bufaransa hagiye kubaho icyo yise "inzira nshya" .

Ibiro bye kandi byatangaje ko minisitiri w’intebe mushya, atangazwa kuri uyu wa Gatanu mu masaha ari imbere.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top