Amahanga

Uganda: Abanyamuryango 500 bavuye mu ishyaka FDC bajya muri NRM

Photo

Muri Uganda, abarwanashyaka bagera kuri 500 bo mu mudugudu wa Patrick Amuriat perezida w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi FDC, barivuyemo bajya mu ishyaka NRM riri ku butegetsi.

Nk’uko bigaragara mu masezerano yashyizweho umukono n’abavuye muri FDC bo mu mudugudu wa Ajuket mu Ntara ya Kanyum, mu Karere ka Kumi Daily Monitor yabonye, bavuga ko bayobejwe na Patrick Amuriat abangisha ishyaka rya NRM.

Ayo masezerano yo ku itariki 14 Mata 2020 agira ati: "Twiyemereye ko twayobye kandi twakoze ikintu kibi cyane cyo kutumva neza inshingano z’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi".

Umwe mu bakangurambaga ba FDC, wagiye muri NRM yavuze ko umudugudu wabo utigeze ugerwaho na gahunda za leta kuko wari uzwiho kuba utuwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho (opposition).



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top