Amahanga

Uganda: Byemejwe ko amatora ya perezida azaba muri Mutarama 2021

Photo

Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda ,yatangaje ko mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa mbere 2021 nta mukandida uzaba wemerewe kwiyamamariza mu kivunge cy’abantu benshi nkuko byari bisanzwe, ko ahubwo baziyamamaza bakoresheje itangazamakuru hagamijwe kwirinda icyorezo cya koronavirusi.

Iyi komisiyo yanavuze ko ku biro by’itora ,abazahagera bagomba kuzarangwa n’isuku aho bagomba gukaraba intoki n’umuti uzisukura, kwambara udupfukamunwa no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda azaba muri 2021 atandukanye cyane n’ayabaye mu myaka yatambutse dore ko arimo abantu benshi batavuga rumwe na Perezida Museveni bazaba bahatanye muri aya matora.

Abakuriye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Kizza Besigye wo mu ishyaka FDC umaze igihe yiyamamaza agatsindwa na Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine biyemeje gushyira hamwe.

Kuri abo babiri hazaniyongeraho umuyobozi w’umujyi wa Kampala Erias Lukwago w’ishyaka DP, Keny Lukyamuzi ukuriye ishyaka CP, Asumani Bsalorwa ukuriye ishyaka JEEMA n’abandi biyemeje gushyira hamwe.

Intego yabo bavuga ko ari uguhitamo umuntu umwe uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2021 bazaba bahanganyemo na Perezida Museveni watangaje ko na we aziyamamaza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top