Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama 2020, abaturage bo mu mujyi wa Kampala batunguwe n’umugabo wafashe icyemezo cyo kwiyahurira mu bwiherero buri muri amwe mu mazu yakodeshaga (Yashyizemo abapangayi) mu gace ka Nakulabye.
Abaturanyi b’uyu mugabo witwaga Andrew Mukiibi w’imyaka 28 babwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko icyamuteye kwiyahura gifitanye isano n’ibibazo by’ubukungu yari amaranye iminsi.
Umwe mu bapolisi utashatse ko umwirondoro we utangazwa bitewe nuko atari mu mwanya wo kuvugira Polisi ,yavuze ko mu masaha yo gufata ifunguro rya saa sita ari bwo Nyakwigendera Andrew Mukiibi yafashe ijerekani yuzuye lisansi(Essence) ayikuye mu modoka ye ayinjirana muri bumwe mu bwiherero bw’inzu ze zabagamo abapangayi nyuma ahita yitwika ari bwo abaturanyi bumvise umuntu ataka baje gutabara basanga yamaze gupfa.
Mu cyumweru gishize hari umwalimu wo mu karere ka Wakiiso na we witwitse arapfa kubera ibibazo by’ubukene bwari bumwugarije. Undi mwalimu wo mu burasirazuba bwa Uganda na we yaritwitse arapfa kubera ko yari yabuze amafaranga yo guhahira umuryango we.
Ibikorwa byo kwiyahura kwa hato na hato muri Uganda byatangiye ubwo Guverinoma yabuzaga abaturage guhagarika imirimo bakaguma mu rugo mu kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi.Ni umwanzuro watumye abaturage benshi bagira ibibazo by’ubukungu ku buryo hari impungenge hari n’abandi benshi baziyahura mu gihe nta ngamba zindi Guverinoma yafashe.
