Amahanga

Uganda: Perezida Museveni yise Bobi wine umwanzi w’igihugu.

Photo

Mu kiganiro yagiranye na BBC,Perezida Yoweri Kaguta Museveni yise Bobi Wine umwanzi w’iterambere ry’igihugu.

Bobi Wine(amazina ye nyakuri ni Robert Kyagulanyi) w’imyaka 36 y’amavuko asanzwe ari umuririmbyi ukomeye muri Uganda, mu mwaka wa 2017 ni bwo yatowe nk’umudepite mu nteko ishingamategeko ya Uganda ndetse ahita atangira kunenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Mu minsi mike ishize ni bwo uyu Bobi wine yavuze ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu mwaka wa 2021. Bobi wine usanzwe ayobora ishyaka ritavuga rumwe na leta rya PPM(The People Power movement) rishinja perezida Museveni kuyoboza igitugu leta ya Uganda mu gihe cy’imyaka 33.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Perezida Museveni yavuze ko atari umunyagitugu ko ahubwo Bobi wine ubimwita ari umwanzi w’igihugu.

Museveni yagize ati” Bobi wine yagiye muri Amerika abwira abaturage kutazashora imari yabo muri Uganda.Ibi bivuze ko ari umwanzi w’iterambere rya Uganda. Iyo ugiye kubwira abanyamahanga ko badakwiye gushora imari mu gihugu cyacu ,uba urimo gushoza intambara ku bukungu bwacu……….Iyi ishobora no kuba imwe mu mpamvu zatumye igitaramo cye gihagarikwa gusa simbizi neza sinavuganye na Polisi ngo impe amakuru arambuye ”

Ku bijyanye n’ubushomeri mu rubyiruko ,Perezida Museveni yavuze ko ibyo ari amahirwe atari ikibazo kuko Uganda ifite imirimo myinshi urubyiruko rwakora nko mu bijyanye n’ubuhinzi ,ikoranabuhanga n’ibindi.

“Ikibazo kiri mu mitwe ya bamwe nuko bifuza gukora akazi ka kizungu(mu biro) gusa aho kwihangira akazi,hari nko guhingira amasoko,gukora mu nganda, ikonabuhanga, serivisi n’ibindi.Turimo gukorana na bo tubashishikariza kwihangira imirimo”

Perezida Museveni yavuze ko agifite byinshi byo gukorera igihugu bityo ko atava ku buyobozi igihe cyose yaba atabisabwe n’ishyaka rye rya NRM(National Resistance Mouvement).



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top