Amahanga

Uganda: Perezida w’abadepite yibukije bagenzi be umudepite wanizwe n’inyama.

Photo

Mu gihe Uganda yitegura kwakira inama ya 64 ihuza inteko zishinga amategeko zo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza “Commonwealth Parliamentary Conference”, Perezida w’inteko ishingamategeko ya Uganda Madame Rebecca Kadaga yasabye abadepite ayoboye n’abandi bazakira abashyitsi, kwirinda ibikorwa byo kwiyandarika nko gusambana na bo, gusinda n’ibindi bikorwa bibi bitajyanye n’indangagaciro basanganywe.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily monitor ivuga ko Rebecca Kadaga yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri 2019 mu biganiro byo kwitegura kwakira iyi nama byahurije hamwe abadepite n’abandi bazakora akazi ko guherekeza abashyitsi mu byumba by’inama no mu mahoteli bazabamo.

Kadaga yagize ati“ Nimujya kwarura ibiryo muzirinde kuzuza cyane amasahani,muzirinde kuvangavanga ibiryo,ngo muvange imbuto n’inyama,ibitoki n’inanasi…kandi muzirinde kurya vuba vuba nk’abacuranwa”

Perezida w’inteko ishingamategeko yibukije aba badepite akaga bahuye nako ubwo mu bihe byashize hari bamwe mu badepite bari baherekeje Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri Tanzaniya, bageze mu gihe cy’amafunguro umwe mu badepite bari baturutse muri Uganda agasebya bagenzi be. Rebecca yagize ati”Abaperezida bariraga ku ruhande rumwe na twe turira mu kindi gice byari byegeranye,icyo gihe umwe mu badepite inyama yaramunize noneho perezida Museveni abwira umwe mu bayobozi bari bamuherekeje witwa Lt Gen Wilson Mbadi ngo ajye kumufasha, ni bwo yamukubitaga urushyi mu mugongo maze inyama irazamuka igwa hafi y’aho perezida Jakaya Mrisho Kikwete yari yicaye….”

Muri izi mpanuro, Rebbeca Kadaga yasabye abadepite cyane cyane ab’abagore kuzirinda gusambana n’abashyitsi nkuko byabagendekeye muri Tanzania bamwe muri bo bagatwita inda batazi ba se b’abana babyaye nyuma y’inama yari yabereye muri icyo gihugu.” Ntimuzahubuke ngo muryamane na buri wese, urugero umugabo aturutse muri Jamaica muryamanye ntuzongera kumubona ukundi ndetse na mwe bagabo ,uryamanye n’umugore uzaturuka epfo iyo muri Pacifique, ntuzongera kumubona ukundi,umwana uzavuka azamenya umubyeyi umwe gusa”

Kadaga yanibukije abo badepite kuzirinda kunywa inzoga ngo barenze urugero ndetse asaba abadepite b’abagore kuzirinda kwambara impenure ngo kuko abo bashyitsi bazagenzura buri kimwe cyose bazasanga muri Uganda babishingireho babashima cyangwa se banenga imyitwarire yabo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top