Amahanga

Zambiya: Hari abaturage banze itegeko rya perezida ry’undi munsi w’ikiruhuko.

Photo

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ukwakira 2019, Leta ya Zambiya yizihije imyaka 55 imaze ibonye ubwigenge yavanye ku bongereza tariki ya 24 Ukwakira 1964 bityo kuri uyu munsi wo kuwa kane ukaba wabaye umunsi w’ikiruhuko.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida wa Zambiya Edgar Lungu yategetse ko no ku munsi ukurikiraho tariki 25 ukwakira 2019 ugomba kuba umunsi w’ikiruhuko kugira ngo abaturage babone igihe gihagije cyo gutekereza ku nshingano zabo n’ibindi bagomba gukorera igihugu cyabo.

Gusa abaturage benshi kuri twitter basubije Perezida Lungu ko batishimiye uwo munsi w’ikiruhuko bavuga ko utari ukenewe. Abagiye bamagana uyu munsi w’ikiruhuko biganjemo ibigo by’abikorera bavuze ko ibiruhuko nk’ibyo bituma bahemba abakozi kandi nta musaruro batanze.

Nk’abakoresha bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuze ko bitewe nuko bakora iminsi yose ngo iyo habonetse umunsi w’ikiruhuko babihomberamo bitewe nuko baba bagomba kuzawishyura bakoresha abakozi amasaha y’ikirenga kandi bagomba kubishyura ayo masaha.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top