Amahanga

Zambiya: Leta yirukanye umushinwa imushinja gutuka abo yayoboraga.

Photo

Guverinoma ya Zambiya yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo umushinwa witwa Yi Jian wayoboraga ikigo cy’itumanaho cya TopStar Communications Company Limited azira gusuzugura no gutuka abakozi be n’abandi bayobozi bakora mu nzego za leta.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Stephen Kampyongo yabwiye BBC ko impamvu birukanye uwo mushinwa ngo ahanini bishingiye ku myitwarire ye yabangamiraga abandi ku buryo yashoboraga no kugira ingaruka ku mahoro n’umudendezo muri rubanda.

Guverinoma yavuze ko uretse n’ibyaha Yi Jian aregwa ngo yanashinjwaga kuba yarishe nkana amahame y’akazi mu kigo yayoboraga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top