Amahanga

Zimbabwe: Abaturage bamaganye ko Uganda yigisha Zimbabwe ibyo kurwanya ruswa

Photo

Abaturage batandukanye muri Zimbabwe bamaganye umwanzuro wafashwe n’umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga Luke Malaba wo kuzana umucamanza wo muri Uganda ngo aze guhugura abacamanza bo muri Zimbabwe mu gihe bitegura gushyiraho inkiko zihariye ziburanisha ibyaha bya Ruswa.

Luke Malaba yavuze ko Uganda yatangije urugamba rwo kurwanya ruswa bityo ko umuyobozi w’urukiko rushinzwe kurwanya ruswa aho muri Uganda akwiye kuza agahugura abacamanza bo muri Zimbabwe n’abandi bayobozi batandukanye bakora mu nzego z’ubutabera nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta ya Zimbabwe, Herald newspaper.

Ni umwanzuro wamaganwe n’abaturage bavuga ko Uganda yamunzwe na ruswa ku buryo nta kintu Zimbabwe yabigiraho mu kuyirwanya.
Icyemezo cyo kurwanya ruswa muri Zimbabwe cyafashwe nyuma yaho perezida w’iki gihugu Emmerson Mnangagwa atangarije ko ruswa ari umwanzi ukomeye w’igihugu.
Babinyujije ku rubuga rwa Twitter abaturage batandukanye bagiye batanga ibitekerezo binyuranye byibanze ku cyemezo cyo kuzana Uganda ngo ifashe Zimbabwe guhashya ruswa.

Uwitwa Leonard Koni yagize ati” Nimureke kwangiza umutungo wa rubanda,ubu koko Zimbabwe ikeneye ko Uganda ari yo iyigisha kurwanya ruswa?”
Undi ati” Uganda ntabwo ari igihugu ntangarugero mu kurwanya ruswa wenda nk’u Rwanda, Singapore,U Buholandi,Malaysia n’ibindi ariko bitari ibyo kwa Museveni.Turacyari kure cyane mu kurwanya ruswa”

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International bw’umwaka wa 2019 buherutse gutangazwa mu kurwanya ruswa bwagaragaje ko Uganda iri ku mwanya wa 137 n’aho Zimbabwe ikaza ku mwanya wa 158. Ni mu gihe ibihugu biza imbere mu kurwanya ruswa ari 1. Seychelles 2. Botswana 3. Cape Verde 4. Rwanda 5. Mauritius 6. Sao Tome et Principe 7. Namibia 8. Senegal n’ibindi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top