Amahanga

Zimbabwe: Imihango yo gushyingura Perezida Mugabe

Photo

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko uwahoze ari perezida w’iki gihugu Robert Mugabe azashyingurwa ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019.
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu George Charamba yabwiye ibiro ntamakuru by’abafaransa ko inshuti n’abandi bo mu muryango wa Mugabe bazaza kwitabira ibikorwa byo kumuherekeza ,biteganyijwe ko batangira kugera muri Zimbabwe kuri uyu wa gatatu.

Kuva Perezida Mugabe yatabaruka, habayeho ukutumvikana hagati y’umuryango we na Guverinoma ya Zimbabwe dore ko umuryango wifuza ko ashyingurwa iwe ku ivuko(Ibirometero 85 uvuye i Harare) naho guverinoma yo ikavuga ko agomba gushyingurwa mu irimbi riruhukiyemo izindi ntwari z’igihugu zabohoye Zimbabwe.

Mugabe yagizwe Intwari

Akimara gutabaruka, Tariki ya 06 Nzeri 2019, Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Robert Mugabe agizwe intwari ya Zimbabwe kubera ibikorwa yakoreye igihugu ndetse anatangiza icyunamo cyo ku rwego rw’igihugu kizarangira nyuma yo kumushyingura.

Kuzana umurambo.

Kuwa mbere tariki ya 09 Nzeri 2019 indege yahagurutse muri Zimbabwe yerekeza muri Singapore kuzana umurambo wa Robert Mugabe aho biteganyijwe ko igaruka muri Zimbabwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2019 ku gicamunsi saa cyenda (13h00,Isaha ngengamasaha ya GMT).

Gushyingura Mugabe.

Guverinoma ya Zimbabwe ivuga ko kuwa gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2019 umurambo wa Mugabe uzazanwa muri stade nkuru y’igihugu iri I Harare mu murwa mukuru. Kuri uwo munsi hazabaho ijoro ryo kumwibuka nk’intwari y’igihugu mbere yuko ashyingurwa ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri. Nubwo hatatangajwe aho azashyingurwa, umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu George Charamba yavuze ko byose bizaterwa n’amahitamo y’umuryango we.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top