Amahanga

ZIMBABWE: Imyigaragambyo y’abaganga irimo gutuma abarwayi bapfira mu modoka

Photo

Abaganga bo muri Zimbabwe mu mujyi wa Harare baratangaza ko leta ifite ikibazo gikomeye cy’abaganga bake mu gihe imibare y’abarimo kwandura koronavirusi yo ikomeje kwiyongera.

Dr Rashida Ferrand, uvura indwara z’ibyorezo mu bitaro bikuru bya leta biri mu mujyi wa Harare, yabwiye BBC ko abaganga n’abandi babafasha kuvura bagabanutse bitewe n’imyigaragambyo bamwe muri bo batangiye mbere gato y’icyorezo cya COVID-19 aho basaba ko bakongezwa imishahara.

Dr Rashida yongeyeho ko uretse n’abaganga n’ibikoresho kuri ibyo bitaro bidahagije ku buryo hari abarwayi barimo kuhagera bakabura ibitanda bagapfira mu modoka muri Parikingi(Parking) bategereje ko bitabwaho.

Muri Zimbabwe kugeza kuri uyu wa mbere tariki 03 Kanama 2020, abamaze kwandura iki cyorezo ni ibihumbi bine kikaba kimaze kwica abantu 70.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top