Amahanga

Zimbabwe: Robert Mugabe azashyingurwa aho avuka.

Photo

Uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe azashyingurwa mu gace avukamo mu mpera z’iki cyumweru. Iki cyemezo cyakemuye ukutavuga rumwe kwari hati ya Leta ya Zimbabwe n’umuryango we batumvikanaga aho azashyingurwa.

Umurambo wa Mugabe uherekejwe na Polisi y’igihugu kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nzeri 2019 ni bwo wajyanywe mu gace ka Kutama mu karere ka Zvimba mu cyaro Robert Mugabe avukamo ari naho hatuye abaturage benshi bafitanye isano na we.

Tariki ya 06 Nzeri 2019, ni bwo Robert Mugabe yapfiriye mu bitaro byo muri Singapore aho yivurizaga indwara ya Cancer. Kuva umurambo we wagera muri Zimbabwe , wari warashyizwe mu nzu nziza ihenze mu murwa mukuru Harare mu gihe Leta yatunganyaga neza imva ihenze yagombaga kuzashyingurwamo mu irimbi ry’intwari zabohoye Zimbabwe.Gusa izo gahunda zose zaburijwemo nkuko byatangajwe na minisiteri y’itangazamakuru yavuze ko igiye kubaha icyifuzo cy’umuryango we wifuza ko ashyingurwa mu cyaro avukamo cya Kutamo kiri mu bilometero 85 uvuye mu mujyi wa Harare.

Umuryango we uvuga ko akimara guhirikwa ku butegetsi Mugabe, yavuze ko abamuhiritse batemerewe kuzayobora imihango yo kumushyingura igihe azaba yarapfuye.

Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe imyaka 37,aho yakuwe kuri uyu mwanya mu Ugushyingo 2017 akaba yaratabarutse muri Nzeri 2019.

Inkuru Iheruka:

https://radiotv1.rw/amakuru/amahanga/article/zimbabwe-umuryango-wa-mugabe-ntuvuga-rumwe-na-guverinoma-ku-myiteguro-yo



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top