Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe wamaganye ibyo guverinoma y’icyo gihugu irimo gukora byo gutegura imihango yo gushyingura Mugabe itagishije inama umuryango we.
Mu cyumweru gishize ni bwo umukamwe Robert Mugabe w’imyaka 95 y’amavuko yatabarukiye mu bitaro byo muri Singapour aho yivurizaga.
Guverinoma irateganya ko kuwa gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 ,umurambo wa Mugabe bazawujyana muri Stade nkuru y’igihugu bakawusezeraho bwa nyuma mbere yuko ashyingurwa ku cyumweru.
Mwishywa wa Robert Mugabe witwa Leo Mugabe yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa ko umuryango wemeje ko mu ijoro ryo ku cyumweru umurambo wa Mugabe uzajyanwa mu cyaro cyo muri Leta ya Kutama nyuma imihango yo kumushyingura ikazakorwa kuwa mbere cyangwa kuwa kabiri nkuko babyemeranyijweho bityo ko ibyo kumushyingura I Harare ahasanzwe hashyingurwa intwari bitakibaye.
Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Emmerson Mnangagwa yemezaga ko Robert Mugabe yagizwe intwari, yari yashimangiye ko azashyingurwa mu irimbi ry’intwari riri mu murwa mukuru Harare.
