Amakuru

Rusizi-Nkombo: Abaturage badakozwa ibyo kuboneza urubyaro.

Photo

Nkombo ni umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi,kikaba ikirwa kiri mu kiyaga cya kivu rwagati,gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 19.

Abageze mu zabukuru bo muri uyu murenge babwiye TV na Radio One ko bagereranyije uko kera babagaho n’uburyo ubu babayeho ngo batewe impungenge n’ubwiyongere bw’abaturage bo kuri iki kirwa. Aba baturage bashingira cyane ku kuba ubutaka buri ku nkengero z’ikiyaga bahingaga kuri ubu babukumiriweho kugeza muri metero 50,ikindi kandi abaturage bakaba batuye begeranye cyane kandi ntaho guhinga bafite bituma ingo nyinshi zo ku Nkombo abazituye barya rimwe ku munsi na bwo nijoro.

Aba baturage biyemerera ko gahunda yo kuboneza urubyaro kuri iki kirwa yahageze nta kinini ikiramiye kuko bo bamaze kuba benshi bavuga ko hakwiye kugira igikorwa mu rwego rwo gufasha abatuye ku nkombo hakigishwa cyane abakiri bato bakabyara abahuye n’ubushobozi bwabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo bwo butangaza ko abaturage bo kuri iki kirwa bataboneza urubyaro dore ko mu kwezi kumwe aha ku Nkombo havuka abana 50 bivuze ko ari 600 ku mwaka ibi kandi bikaba bigira ingaruka zirimo no kuba hari ababyeyi batabona ubushobozi bwo gushakira abana babo ibibafasha haba mu mibereho ndetse n’uburyo bwo kwiga nkuko bigarukwaho na UMUHIRE NEOPHYTE ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage muri uyu murenge .

Uyu muyobozi avuga ko impamvu nyamukuru y’izamuka ry’iyi mibare iterwa n’amadini kongeraho imyumvire y’abaturage yo kumva ko bagomba kubyara batitaye ku bukene bubugarije.

Ikirwa cya Nkombo gifite ubuso bungana na kilometero kare 29.7 abaturage 1850 batuye ku bucucike bwa Kilometero kare imwe, gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 19,abagera ku 7, 608 babarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe naho abagera ku 2,227 bakaba babarizwa mu cyiciro cyambere cy’ubudehe.

Abaturage benshi bo kuri iki kirwa batunzwe n’uburobyi nabwo bavuga ko amabwiriza bashyiriweho yatumye buri rugo rutakiroba nkuko byahoze.

Ubuyobozi bw’uyu murenge bugaragaza ko aba baturage bakomeje kubyara ku muvuduko bariho muri iki gihe , nyuma y’imyaka 10 hazaba habarurwa abana ibihumbi bitandatu (6000) bari munsi y’imyaka 18,utabariyemo abarenga ibihumbi 19 basanzwe bahatuye bityo hakaba hari impungenge ko ubutaka buto basanzwe batuyeho byagorana kubusaranganya.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top