Amakuru

Rusizi-Gikundamvura: Barinubira Ubusumbane mu gutanga amashanyarazi.

Photo

Imyaka yari imaze kuba ibiri abaturage bo mu murenge wa Gikundamvura bahora bagaragaza ko basezeranyijwe amashanyarazi ariko bakayategereza amaso agahera mu kirere,nyuma yaho itangazamakuru rigaragarije iby’iki kibazo, ubuyobozi bwa EUCL bwari bwatangaje ko bagomba kuyahabwa bitarenze ukwezi kwa karindwi kw’uyu mwaka wa 2019,ndetse kuri ubu aya mashanyarazi barayahawe bakaba bishimira ko bakuwe mu icuraburindi.

Nubwo aba baturage bumvikana ko bishimye gusa si umurenge wose kuko hari imidugudu imwe n’imwe itarahawe aya mashanyarazi . Abayituye babwiye TV na Radio One ko hari abakozi b’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi REG bababwiye ko bo nta mahirwe bafite yo gucanirwa bitewe n’imiterere y’agace batuyemo ari na byo aba baturage bashingiraho bavuga ko habayemo ubusumbane mu gutanga uyu muriro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura HATEGEKIMANA Claver avuga ko mu gukora inyigo bisa naho aba baturage birengagijwe ariko bigakorwa bakeka ko wenda bazimurwa aho batuye kuko ari hafi neza n’U Burundi,ariko ngo aba baturage basabwe kwandikira REG bayisaba mu nyandiko nabo bakaba bahabwa amashanyarazi nk’abandi.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG igaragaza ko akarere ka Rusizi gafite ingo zigera ku bihumbi mirongo icyenda na bitanu (95,000) muri zo izigera kuri 60% zifite amashanyarazi aho izisaga 54% zifite ayo zafatiye ku muyoboro mugari, izindi zikaba zifite aturuka ku mirasire y’izuba.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top