Imibereho y’abaturage

Akarere ka Gasabo kahembye umudugudu w’akarere ka Gisagara

Photo

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari,akarere ka Gasabo kasuye kandi kagabira inka 3 zihaka, umudugudu ntangarugero mu ntara y’amajyepfo ari wo Kaburanjwiri uherereye mu kagari ka Umunini, umurenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara. Ni umudugudgu akarere ka Gasabo kavuga ko abaturage bako nubwo ari abanyamujyi,ariko bakwiye kugira icyo bawigiraho.

Mu mwaka ushize wa 2019 ni bwo uyu mudugudu wa Kaburanjwiri uherereye mu kagari ka Umunini, umurenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara wahembwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nk’umudugudu ntangarugero wahize iyindi mu ntara y’amajyepfo. Bagendeye ku bipimo byasabwaga abatuye uyu mudugudu bavuga ko bimwe mu byatumye uyu mudugudu uhiga iyindi ari ugukorera hamwe nta gahato.

Ibi byatumye nanone mu mwaka ushize ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali buza kureba ibyatumye uyu mudugudu uhiga iyindi,icyo gihe basiga bemeye kuzabagabira,ari bwo ngo abaturage ba Gasabo babahitiyemo inka 3 zihaka,maze itsinda rigizwe na bamwe mu bayobozi muri aka karere ka Gasabo rizishyikiriza bamwe mu batuye uyu mudugudu ubwo hanizihizwaga umunsi w’intwari z’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2020.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu Jean Paul Habineza,avuga ko guhigura umuhigo akarere ka Gasabo kari kahize,na cyo ari igikorwa cy’ubutwari.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imiyoborere mu karere ka Gasabo Bwana Shema Jonas ari na we wari uyoboye itsinda ririmo na bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa mu mirenge igize akarere ka Gasabo,avuga ko hari ibyo uyu mudugudu ukwiye kwigirwaho,aho ngo bashimye uburyo uyu mudugudu wumva kimwe ,ukorera hamwe gahunda za leta,ngo ibidakunze kuba mu midugudu yo mu mijyi.

Samuel Nteziryayo,umuyobozi w’uyu mudugudu wa Kaburanjwiri avuga ko kwegera, kumva no gusabana n’abaturage ari byo bituma gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza zigenda neza muri uyu mudugudu ,kandi ngo bashimishwa no kubona hari abaza kubigiraho.

Usibye abayobozi b’akarere ka Gasabo baza gufatira ingero kuri uyu mudugu,ngo baranateganya kuzazana n’abaturage bahagarariye abandi na bo bakahakorera urugendo shuri. Aha akarere ka Gasabo kavuga ko hari n’amateka yo kwagura u Rwanda utu turere twa Gasabo na Gisagara bahuje,bityo ngo bifuza ko uyu mubano wakomeza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top