Imibereho y’abaturage

Amajyaruguru: Kudasobanukirwa inshingano z’ikigo REG hari abo bibera imbogamizi.

Photo

Mu minsi mike ishize nyuma yo kuzura k’umuyoboro mushya w’amashanyarazi mu ntara y’amajyaruguru ingo zigera ku bihumbi bibiri zo mu turere twa Gakenke, Musanze na Burera zahise zihabwa umuriro, icyakora aba bose siko bahise batangira kuwucana kuko hari bamwe byanze nyamara nabo bari bariteguye nk’abandi baranashyize amatara mu nzu.

Bamwe muri aba baturage bakeka ko ikibazo gishobora kuba cyaraturutse ku babashyiriye umurimo mu nzu zabo batizera neza ubushobozi bwabo, dore ko ngo mu gushaka abantu babashyirira umuriro mu mazu (ibizwi nka Installation) ngo bafata abo babonye rimwe na rimwe bashobora kuba batari abanyamwuga.

Ku bw’ibi rero ngo aba baturage bifuza ko abakozi ba REG baba barabazaniye umuriro bakawubagereza mu nzu , bishobotse ari nabo bajya bawubashyirira no mu nzu imbere kugira ngo bizere ko bikozwe mu buryo bunoze kandi nihanavuka ikibazo bamenye uwo bakibaza.

Icyakora ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG kivuga ko ibyo aba baturage bifuza byo kuba abakozi bacyo ari na bo bajya babashyirira umurimo mu nzu bitashoboka hagendewe ku mubare w’abakozi iki kigo gifite n’uburemere bw’inshingano bafite, cyane ko ngo hari abandi babyigiye kandi banabifitiye uburenganzira bwo kubikora.

Umuyobozi w’iki kigo mu ntara y’amajyaruguru NZAMURAMBAHO Marcel agira inama aba baturage yo kujya bashishoza ako kazi bakagaha ababifitiye uburenganzira kuko ngo hari abajya bapfa gufata abo babonye ari nabo akenshi bakunze guhura n’ibibazo.

Uyu muyobozi kandi yongeraho ko no mu gukoresha abo banyamashanyarazi bigenga hakwiriye kubamo ubushishozi kuko hari aho batemerewe kurenga, akavuga ko ububasha bwabo bugarukira gusa mu gukorera abaturage amashanyarazi ari mu nzu imbere ariko batemerewe kugera kuri mubazi (cashpower) n’inyuma yazo berekeza ku mapoto kuko aho iyo havukiye ikibazo kiba kigomba gukemurwa n’abakozi ba REG gusa.

Hamwe na hamwe ariko cyane cyane mu bice by’icyaro hari aho usanga aba bantu baba bazwi nk’abanyamashanyarazi mu giturage hari nubwo bafatirana abaturage bakabaca amafaranga babaha umuriro, ibintu ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu kivuga ko ari amakosa kuko ibi bitari mu bubasha bwabo, bagasaba abaturage gusobanukirwa aho bakwiriye kujya biyambaza abakozi ba REG n’aho bakwiriye kwiyambaza abanyamashanyarazi basanzwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top