Imibereho y’abaturage

Amajyepfo: Bayobozi mwirinde kurya akatagabuye- Minisitiri Shyaka

Photo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’amajyepfo kwirinda kurya utwagenewe abaturage,ahubwo bakorera mu mucyo bafasha abaturage gutera imbere.

Hashingiwe ku ngero za hamwe mu duce dutandukanye tw’iyi ntara y’amajyepfo abaturage bakunze kugaragaza ko basabwa kugira ibyo batanga bakwa na bamwe mu bayobozi kugira ngo bahabwe Serivisi bagenerwa na Leta zigamije kubakura mu bukene.

Hari kandi ubwo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze by’umwihariko nko mu bakuru b’imidugudu ngo bananiza abaturage babasaba kubanza kugira icyo babaha no kugira ngo babahe serivisi baje kubasaba nk’urwego rw’ibanze ruherwaho.

Mu nama aheruka kugirana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’amajyepfo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof.SHYAKA Anastase yasabye aba bayobozi kwirinda iyi myitwarire nubwo ngo atari bose ariko asaba abakora ibi kwirinda kurya akatagabuye.

Ashingiye ku mvugo ikunda gukoreshwa ngo umuturage ku isonga,minisitiri avuga ko ibi bitashoboka mu gihe hari abayobozi bakora batwara utw’abaturage.

Prof shyaka Anastase avuga ko imikorere nk’iyi yirinzwe abayobozi bakajya mu nshingano nyazo zo gukorera umuturage koko,byazamura igipimo cy’imibereho y’abaturage b’iyi ntara y’amajyepfo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top