Imibereho y’abaturage

Bugesera: Abaturage barashinja umuyobozi ubusinzi na we ati" Inzoga narazigabanyije"

Photo

Yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO


Bamwe mu batuye mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama y’akarere ka Bugesera, barinubira imiyoborere yuje ruswa, ubusinzi no kutita ku nshingano biranga NIYONAGIRA Jean Paul umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage muri aka kagari bagasaba ko yahindurwa hagashyirwaho undi.Uyu muyobozi aravuga ko ibyo abaturage bavuga ari ukumuharabika kuko ngo nubwo yanywaga inzoga ariko ubu yazigabanyije.Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarama buvuga ko bugiye kugenzurira hafi imyitwarire y’uyu mukozi.
.........

Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi bamubona kenshi yasinze ndetse akanabima serivisi baba bamukeneyeho kubera ko yasinze.

Hari umwe mu baturage watangarije TV1 ko yagiye gusaba uyu muyobozi serivisi yo kumukurira ku cyiciro cy’ubudehe umwe mu bana be witabye Imana uyu muyobozi ngo akamusubiza ko atazi uko babivuga (ashaka ko amuha ruswa ngo yandukure uwapfuye mu irangamimerere).

NIYONAGIRA Jean Paul umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho y’abaturage muri aka kagari ka Kibungo avuga ko ibyo abaturage bavuga ari ukumuharabika kuko ngo azi neza ko ari amakosa kujya mu kazi wasinze. Abajijwe niba ubusanzwe anywa inzoga nyinshi yasubije umunyamakuru ati " ... njyewe? narazinywaga ariko nyine ubu narazigabanyije ... nako naraziretse."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama UWAMUGIRA Martha we avuga ko nta myitwarire idasanzwe bazi kuri NIYONAGIRA Jean Paul gusa akavuga ko ubwo abaturage bagaragaje iyo myitwarire idakwiriye ngo bagiye kuyikurikirana byimbitse.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top